Ibyerekeye iri serivise

Ese waba ubizi ko hari uburyo bwizewe cyane ku birebana no kugura kuri murandasi? 

Token ya GTBank ikurinda abagizi na nabi ndetse na ba rushimusi bakorera kuri murandasi.

Security token itanga umutekano urenzeho kabone n’ubwo hari uwamenye user ID yawe na pasiwadi, nta na rimwe azabasha kwinjira muri konti badafite umubare utangwa na token. Uyu ni umubare utangwa rimwe ubundi ugahita usaza. Nta muntu n’umwe wabasha kumena urukuta ngo agere muri konti yawe.

Uko wakoresha tokeni itekanye

Token ikenerwa:

  • Mu gihe ushaka kuvana amafranga kuri konti yawe ya GTBank uyohereza mu zindi banki.
  • Mu kwiyoherereza umubare w’ibanga (code).
  • Mu gihe ushaka kohereza amadovize.
  • Mu gukurikirana amafranga akiri mu kirere (cash in transit).
  • Hamwe n’ibindi

Mu gihe washaka kugira ibyo ukora mu byavuzwe haruguru, token izahita ikoherereza kode igizwe n’imibare 6, ugasabwa kuyandika ahabugenewe kugira ngo ibyo ushaka kwishyura bibone kwemera. Ukanda bouton y’umweru kuri token kugira ngo yohereze kode.

Ibirango

  • Token yohereza kode nshya kuri buri gikorwa, ibi bikaba bikumira burundu uwagerageza kugira icyo yishyura aciye muri konti yawe.
  • Nta mpamvu yo kuza muri banki. Mu gihe ufite token, wakora ibyo ushatse byose kuri konti yawe, aho waba uherereye ku isi hose.
  • Ushobora kohereza amafranga ku nshuti n’abavandimwe ukoresheje mudasobwa cyangwa se telefoni ikoresha interineti.
  • Token ni umutekano ugezweho muri banki kubera ko ikoresha ikoranabuganga riri ku rwego rwo hejuru mu kurinda konti yawe.

Akarusho

  • Ohereza amafranga kuri konti za GTBank cyangwa ku zindi zose mu gihugu.
  • Ishyura ifatabuguzi rya TV.
  • Ishyura ifatabuguzi rya interineti hamwe n’izindi fagitire.
  • Ishyura amafranga ya viza yo mu mahanga.
  • Ishyura itike y’indege.
  • Uciye muri konti y’amadovize, ushobora kuyavunja mu manyarwanda.
  • Uciye muri konti yawe, ushobora kohereza amadovize ku muntu aho yaba ari hose ku isi.
  • Ushobora guha banki amabwiriza yo kuvana amafranga kuri konti yawe ikayishyura uwo wayibwiye mu bihe bitandukanye.

Uko wabona security token

  • Kanda hano ubone form isaba.
  • Uzuza form neza.
  • Yohereze ku ishami rya GTBank rikwegereye.
  • Token urahita uyihabwa uwo mwanya.