Ria Money Transfer (Ria) ni kimwe mu bigo bikomeye bikora umurimo wo kohereza amafranga hose ku isi, kikaba gikora ihererekanya ry’amafranga rigera muri za miliyoni mu kwezi kifashishije ibigo by’imali bitandukanye harimo na GTBank. Ria ikorera ahantu harenga 204,000, mu bihugu 135, ku migabane yose y’isi.

Ria iguha umutuzo wo kumva ko amafranga yawe atekanye kandi ko aza kugerera ku gihe abo yagenewe nta mbogamizi. Aba ajenti ba Ria bakorera ahantu horohera buri wese kuhagera, kandi ibiciro byayo biri hasi, ndetse na serivisi iriruka nk’umurabyo.

Ushobora kohereza amafranga ukoresheje murandasi noneho uwoherejwe akayafatira ku mashami ya GTBank mu gihugu hose.

Akarusho

  • Ria irizewe, irihuta, kandi iratekanye.
  • Amafranga uyafatira aho GTBank ikorera hose mu Rwanda.