Guaranty Trust Bank itanga serivisi zo kohereza no kwakira amadovize, ibi bigakorwa igendeye ku mabwiriza agenga ivunjisha ry’uwo munsi nk’uko ritangazwa na Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR).

Kwakira

Amadovize aturuka mu mahanga, akakirwa na banki dukorana, twamara kuyabona tukayashyirira abakiliya bacu kuri konti zabo z’amadovize.

Kohereza

Abakiliya bohereza amadovize hanze bakoresheje konti zabo muri GTBank.

Inyungu ku bakiliya

Ubu ni uburyo bwihuse kandi butekanye mu kohereza no kwakira amadovize.