Quick Credit Payday LoanQuickCredit ni uburyo twashyizeho mu rwego rwo gufasha abakiliya bacu kwiguriza mu gihe bahuye n’impamvu runaka. Ibi bireba abakiliya bafite konti zicaho imishahara muri GTBank. Iyi ikaba ari inguzanyo y’ingoboka aho umukiliya akenera amafranga atarenze 50% (kimwe cya kabiri) by’umushahara we agahita ayahabwa uwo mwanya. Iyi nguzanyo yishyurwa hongeyeweho inyungu ya 1.75% ku mafranga yasabwe.
Icyo usabwa ni ugukoresha telefoni ugakanda *600*5#. Kanda haho usome amategeko n’amabwirza.
Amafranga wasabye arahita agera kuri konti yawe mu kanya nk’ako guhumbya.