GTBank Platinum Debit Mastercard ni ikarita koreshwa ku isi yose — haba ATM cyangwa kuri interineti, ikaba inyuraho amafranga y’amanyarwanda.

Ushobora gusaba Platinum Debit Mastercard kandi mu gihe waba ufite konti isanzwe cyangwa se iyo kuzigama. Ibikorewe kuri iyi karita byose bihita bigaragara kuri konti uwo mwanya.

Ibirango

  • Irakora ku isi hose, amasaha 24 kuri 24.
  • Ifite umutekano kandi irahendutse kuyibona.
  • Ikora kuri ATM, POS, ndetse no kuri interineti.

Umwihariko

  • Kugera ku mutungo wawe amasaha 24 kuri 24 (mu Rwanda cyangwa mu mahanga).
  • Kwishyura ibicuruzwa mu bihungu bigera kuri 210, no ku masoko arenga miliyoni 30 ku isi.
  • Kubikuza amafranga menshi kuri ATM zo mu gihugu.
  • Nta mafranga akatwa mu kwishyura ukoresheje POS na interineti.
  • Umutekano - Ikarita ikoresha ikoranabuhanga rya Card Secure aho nyirayo yoherezwa umubare w’ibanga igihe cyose agerageje kugira icyo agura kuri interineti. Gana www.gtbank.co.rw/cardsecure wiyandikishe kuri Card Secure ndetse unasobanukirwe iyo serivisi kurushaho.
  • Ikarita iba yanditseho izina rya nyirayo.
  • Ikarita isaza hashize imyaka 3.

Ibisabwa

Ihabwa abakiliya ba Platinum Plus.

Imibare ntarengwa

  • Kubikuza kuri ATM zo mu gihugu: RWF200,000.
  • Gukoresha POS mu gihugu no kwishyura kuri interineti: RWF200,000.
  • Kubikuza kuri ATM mu mahanga: RWF200,000.
  • Gukoresha POS mu mahanga: RWF1,000,000.

Icyitonderwa: Hakatwa RWF3,500 kuri buri gikorwa kuri ATM na POS mu mahanga, mu gihe byombi ari ubuntu mu gihugu.