GTCrea8 MasterCard ni ikarita Icaho amafranga y’amanyarwanda, ikaba yaragenewe abanyeshuli hamwe na za kaminuza. Iyi karita ibafasha kugera ku mutungo wabo amasaha 24 kuri 24, ikaba inakoreshwa ndetse kuri ATM, POS, no kuri interineti, haba mu Rwanda cyangwa mu mahanga.
Ikarita ifite umutekano usesuye, akaba ari muri urwo rwego nta w’undi wabasha kuyikoresha uretse uwo yagenewe bitewe n’umubare w’ibanga. Iyi karita nanone ikoresha serivisi ya Card Secure, ubu akaba ari uburyo burenzeho mu kugenzura ko nyiri ikarita ari we uyikoresha kuri interineti. Turagusaba kugana www.gtbank.co.rw/cardsecure ugahabwa ibisobanuro by’uko wasaba iyi serivisi ya Card Secure.
Ikarita ifite agaciro mu gihe cy’imyaka itatu.
Icyitonderwa: Hakatwa RWF3,500 kuri buri gikorwa kuri ATM na POS mu mahanga, mu gihe byombi ari ubuntu mu gihugu.