GTBank Card Secure Code ni umutekano usesuye ku batunze amakarita GTBank Mastercard. Ni umubare (code) w’ibanga ufasha nyiri ikarita kudaterwa na ba rushimusi (hackers) ndetse n’abandi bagizi ba nabi mu gihe ikarita ikoreshejwe kuri interineti.
GTBank yashyizeho uburyo bufite umutekano ukajije, ubwo akaba ari uburyo bwitwa one-time password, cyangwa se OTP mu mpine. Igihe ugerageje kugurira kuri mudasobwa, woherezwa OTP kuri telefone, email cyangwa token ngendanwa. Uyu ni umubare ukoreshwa rimwe kandi ukamara iminota runaka umara ukabona gusaza. Ni ukuvuga ko nta muntu wabasha gukoresha ikarita yawe kabone n’ubwo yaba yibwe, cyangwa se ikagwa mu biganza bya ba rushimusi.
Duhamagare kuri +250 788 149 600, +250 788 149 610 cyangwa +250 788 149 620 tuguhe login n’urufunguzo mu gihe wifuza gukoresha konti kuri mudasobwa.
Mu rwego rw’umutekano urenzeho, zimwe mu mbuga z’ubucuruzi zigenzura ko uguze ari we nyiri ikarita koko, cyangwa se ko itaguye mu biganza by’abagizi ba nabi, akaba ari yo mpamvu zisaba OTP mbere y’uko zemera ubusabe bw’umuguzi. Igihe izo mbuga zigusabye code, izahita yoherezwa kuri email yawe, telefoni, cyangwa token — bitewe n’uburyo wahisemo. OTP ni uburyo bwo gukumira abagizi ba nabi, ikaba iri mu nyungu za nyiri konti.
Iyo umaze gufunguza konti muri GTBank, imwe mu myirondoro usabwa gutanga harimo nomero ya telefoni ndetse na email ukoresha. Iyo umaze kubitanga turabibika. Mu gihe ugerageje kugurira kuri interineti rero, OTP yoherezwa hagati ya telefoni cyangwa email. Ni wowe uhitamo uburyo ushaka muri ubwo bwombi.
Icyo gihe yaba ari ikibazo ku kigo cy’itumanaho cyangwa se abaguha interineti. Biramutse bibaye, wakongera ukagerageza ukareba ko OTP ikugeraho.
Paji yo gusabiraho OTP iba iriho imibare ine ya nyuma ya nomero yawe ya telefoni (ubonye iyi mibare wahita umenya nomero nyayo) hamwe n’inyuguti zitangira kuri email yawe. Uhitamo uburyo bumwe akaba ari yo nzira yoherezwaho OTP.
Oya, ntabwo usabwa kubika OTP kubera ko nta cyo yakongera kumara bitewe n’uko ari code ikoreshwa rimwe ubundi igasaza.
Ntabwo bishoboka kubera ko OTP yagenewe gukoreshwa rimwe gusa. Akaba ari yo mpamvu udashobora kuyikoresha igikorwa itagenewe.
Ntabwo bishoboka. OTP itangwa mu gihe umaze kwemeza ibyo ushaka kugura. Ni ukuvuga ko rero idashobora koherezwa mbere.
Yego, wayikoresha cyangwa utayikoresha, OTP imara iminota 3 ubundi igasaza. Wakongera ugsaba ukayisaba mu gihe wakenera indi.
Yego rwose. Ntabwo bivuze ko uburyo wahisemo ari bwo uzakoresha igihe cyose. Ushobora guhitamo telefoni nonaha hanyuma ugahitamo email ubutaha.
Mu gihe wakwandika OTP nabi, ukibeshya inshuro eshatu zikurikiranye, icyo gihe ikarita yawe izakumirwa ku buryo utabasha gukomeza icyo gikorwa cyo kwishyura. Icyo usabwa ni ukugura bundi bushya, ugahabwa indi OTP, ukagerageza kuyandika neza.
Urasabwa guhita wegera ishami ya GTBank rikwegereye tukagufasha.
Mu gihe ukeka ko ikarita yawe yaba yibwe cyangwa se ikaba yaguye mu biganza by’abagizi ba nabi, turagusaba guhita utwandikira uwo mwanya kuri ebusinessrw@gtbank.com cyangwa se ugahamagara GTConnect kuri +250788149600 cyangwa +250788149619.