Nta muntu n’umwe wamenya konti yawe kukurusha, akaba ari yo mpamvu bikwiye kukubera ihame kutazigera ugira uwo usangiza ibanga rigufasha kugera kuri konti yawe, yaba muri email, SMS, cyangwa kugira uwo uribwira.
GTBank ihora ivugurura ikoranabuhanga kugira ngo umutekano w’abakiliya bayo, cyane cyane abakoresha murandasi, uhore ari nta makemwa. Intego yacu ni ukukurinda abagizi ba nabi na bagamije kugusahura no gushyira konti yawe mu kaga.
Tugucungira umutekano ariko biba byiza iyo ufasha iya mbere mu kumenya ko ari wowe ufite inshingano zo kwirinda.
Abagizi ba nabi bakoresha amayeri atandukanye mu rwego rwo kugerageza kukuroha mu mutego wabo. Amwe muri ayo mayeri ni ugukoresha email na websites zo gushaka kugutega. Rimwe na rimwe bigana ibirango by’abandi kugeza ku rwego bakora web y’impanga aho kubatahura bitorohera umuntu udasanzwe ukoresha murandasi.
Nk’uko twabisobanuye haruguru, kubatahura ntabwo bigoranye mu gihe uzakurikiza amabwiriza twatanze.Benshi muri ba rushimisi bakunze gukoresha izi emails aho bakwandikira bagusaba kubaha ibanga riranga konti yawe, umwirondoro, ndetse n’ibindi byabafasha kukwinjirira. N’ubwo ubutumwa buburira abantu bukomeje gutangwa, biteye inkeke ariko nanone kumva ko hari abakiri kugwa mu mutego w’aba bagizi ba nabi.
Andi mu mayeri aba basahuzi bagira ni ugukora websites z’inyiganano, izi zikaza ari nk’impanga za websites z’ukuri. Biroroshye cyane kugwa muri uyu mutego mu gihe urebeye inyuma gusa. Akaba ari muri urwo rwego twongeye kukwibutsa gusoma inyuguti ku yindi mu zigize https://gtbank.co.rw ndetse n’uko zikurikirana. Izi websites zigusaba gutanga user ID na pasiwadi byawe, ariko iyo umaze kubitabanga bahita babisamira mu kirere bagatangira kubikoresha ubugizi bwa nabi.
Nta na rimwe GTBank izigera isaba abakiliya bayo gutanga amakuru (PIN, imibare y’ikarita ya ATM) no gushyira umwirondoro ku gihe iciye muri email.Phishing ni uburyo abagizi ba nabi bakoresha email bakagusaba kubaha ibanga rya konti yawe. Rimwe na rimwe bohereza email irimo ibirango bya banki.
Ni ukwibuka ko icyo bagamije ari ukuguca mu rihumye bakagusahura cyangwa bakaba bakoresha konti yawe mu bikorwa bitemewe n’amategeko.
Uko wakwirinda phishing: Ntuzigere ufungura email keretse gusa mu gihe uzi neza uwayohereje. Gufungura iyo email ubwabyo byonyine bishobora gushyira mudasobwa yawe mu bizazane byo kwanduzwa na virus cyangwa malware. Iyo malware imaze kugera muri mudasobwa yawe, ikintu cyose ukoze cyoherezwa kuri ba rushimusi. Ni ukuba maso no kugira amakenga.
Pharming ni igihe wandika adresi ya web ariko noneho ukoherezwa ku yindi utakekaga, kenshi iyi ikaba ari website yakozwe n’abagizi ba nabi mu rwego rwo kugira ngo bafate ibanga ryawe.
Skimming ni uburyo abajura bakoresha aho bafotora umutima (chip) w’ikarita ya ATM bakayibyaza inkorano. Izo karita z’inkorano bahita batangira kuzikoresha bakavana amafranga kuri konti yawe.
Aba bajura bomeka akantu kuri POS cyangwa icyuma cya ATM hamwe udashobora kubimenya. Iyo ucengejemo ikarita yawe, ka kantu k’akomekano gahita gakoporora amakuru y’ikarita kakayohereza ahandi. Rimwe na rimwe baba banafite camera bahishe ahantu ku buryo wandika PIN bakureba.