GAPS ni impine yo mu cyongereza, Guaranty Trust Bank Automated Payment Systems. Ni uburyo banki yashyizeho bwo gufasha abikorera kugira ngo bagere ku mutungo wabo amasaha 24 kuri 24.
Jya kuri website yacu, https://gtbank.co.rw, urebe ahanditse “Online Banking for Business” noneho ukande kuri “Register”.
Ibi bisaba ko abafatanyabikorwa baterana bakemeza ko email ihinduka.
Ibikorwa bihuza banki byose bikorerwa kuri murandasi.
Ni mu kanya nk’ako guhumbya mu gihe umukiliya afite konti muri GTBank. Iyo ayifite mu yindi banki, ayabona uwo munsi mu gihe yashyizweho mbere ya saa sita (12pm). Iyo bitabaye ibyo, ayabona bukeye.
Umubare ntarengwa ugenwa n’umukiliya ubwe.
Nk’uko GAPS ikorera kuri web, icyo umukiliya asabwa nta kindi uretse kuba afite interineti hamwe n’ibirango (user ID, pasiwadi ndetse na token).
Yego! Umaze kugera muri GAPS, ujya ahanditse “Generate Receipt” ubundi ugasohora inyemeza-bwishyu wifuza.
Ni byo koko. GAPS irifunga iyo hashize iminota 10 idakoreshwa. Icyo gihe bigusaba gusubiramo bundi bushya.
Birashoboka. Igikorwa gishobora guhagarikwa na “Approver”.
GAPS ikora amasaha 24 kuri 24 kandi buri munsi.
Bose boherezwa email, iyo email ikaza yerekana neza izina ry’uwishyuye hamwe n’ibindi birebana n’icyo gikorwa.
GAPS yemerera abakiliya kohereza emails zifasheho imigereka (attachments).