Habaho ubwoko bubiri bw'inzandiko z'inguzanyo, akaba ari bwo:
Ibaruwa yemejwe y'inguzanyo ni uburyo bukunze gukoreshwa cyane mu bucuruzi bwambukiranya imipaka aho ugurisha (exporter) arindwa impungenge zose bitewe n’uko aba yizeye ko azabona amafranga y’ibicuruzwa bye. Kuba afite icyemezo cya banki bimuha icyizere ko uteganya kugura azishyura koko, cyane cyane iyo azi neza ko cyatanzwe na banki yubatse izina nka GTBank.
Ibaruwa y'inguzanyo itaremezwa ni igihe ubucuruzi mpuzamahanga bukozwe hagendewe ku cyizere ugurisha (exporter) afitiye banki. Uru ruhererekane ntabwo ruzamo kwerekana ingwate, ahubwo hakora icyizere ugurisha asanzwe afitiye banki izishyurira umuguzi (importer).
Izindi letters of credit zitangwa na GTBank:
• Subira ku ibaruwa yinyuma yinguzanyo:
Subira ku ibaruwa yinyuma yinguzanyo ni igihe uranguza (exporter) yijejwe ko azishyurwa kabone n’ubwo amasezerano yazamo abandi batari banki n’umuguzi (importer) nk’uko bisanzwe.
•Ibaruwa y'iyimurwa yinguzanyo:
Ibaruwa y'iyimurwa yinguzanyo na yo ikorwa mu bucuruzi mpuzamahanga, ikaba ari igihe uranguza (exporter), ari na we wahawe letter of credit, aha undi uburenganzira n’ubushobozi byo kumuhagararira, akaba ari we ukoraba ubucuruzi n’umuguzi (importer).
• Ibaruwa y'inguzanyo idakora:
Ibaruwa y'inguzanyo idakora ni ukuvuga letter of credit itarigeze ikoreshwa, cyangwa se idashobora gukoreshwa bitewe n’imbogamizi z’uko hari ibitaremeranywaho.