Icyicaro gikuru cya Guaranty Trust Bank plc ku isi giherereye Lagos muri Nigeria. GTBank ikaba yanditswe muri London Stock Exchange.
GTBank yaguze Fina Bank Group muri 2013, iyi ikaba yari ifite icyicaro muri Kenya aho yari imaze imyaka 25, ikanagira n’amashami mu bihugu bitandukanye, harimo Rwanda na Uganda. GTBank imaze imyaka 23 kandi ubu ikaba ifite amashami arenga 200 hirya no hino ku isi: muri Nigeria, Gambia, Ghana, Liberia, Sierra Leone, Cote d’lvoire hamwe n’Ubwongereza.