/ Ubuyobozi Bukuru Bwa Banki

Muri Guaranty Trust Bank twizera ko akazi kagomba gukorwa neza kandi mu mucyo, iyi akaba ari yo mpamvu banki ikomeje gushinga imizi. Dufite amahame tugenderaho, ayo twita “Amahame ya Oranji”. Aya ni amahame ahora atwibutsa ko turi abantu basanzwe, ko tudakwiye gutenguha abatwizeye, kandi ko tugomba gukorana ishyaka n’umurava. Ayo ni amahame ari mu maraso ya GTBank, akongera akaba amahame aturanga buri munsi. Ni yo adufasha gutera intambwe igana imbere ndetse no guhorana icyizere duhabwa n’abakiliya bacu, abo dukorana, hamwe n’abakozi ba banki.

Banki yacu yubahiriza amategeko yo mu gihugu yose, yaba areba za banki cyangwa se ibigo by’ubucuruzi. Banki yubahiriza nanone kandi amategeko arebana n’abo dukorana na bo mu mahanga.

Banki yashyizeho amabwiriza ayifasha mu kazi ka buri munsi. Amwe muri ayo mabwiriza yerekana uburyo abayobozi bafata ibyemezo ndetse n’imikorere ya banki ubwayo. Aya mabwiriza ahora kandi avugururwa kugira ngo ajyane n’igihe. Banki ifite nanone kandi amabwiriza arebana n’uko abakozi bayo bakwiye kwitwara, akaba ari muri urwo rwego banki ikangurira abakozi bayo guhaguruka bakavuga mu gihe babona hari ibitagenda neza. Ibi byose banki ibikora mu rwego rwo gufungura amarembo no gukorera mu mucyo, ndetse no mu kureba ko tuzi amabwiriza kandi tukanayubahiriza.

Banki yubahiriza amategeko yashyizweho na Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) mu birebana n’ikurikizwa ry’imiyoborere. Banki ihora igenzura kandi ikanatanga raporo muri BNR. Buri mwaka kandi, banki igeza kuri BNR urutonde rw’abayobozi bakuru ba banki. Ibi byose bishimangira ko banki igamije imikorere myiza.

Muri GTBank dufite Umuco wo gukorara mu mucyo aho abakozi basabwa gufatanya no kungurana inama. Akaba ari muri urwo rwego abakozi basabwa kuvuga ibyo babona bitagenda neza.

Ubuyobozi bukuru bufite inshingano z’imikorere ya Banki kandi bukaba bugengwa n’abafatanya-bikorwa mu gushaka uko Banki yahora igera ku ntego zayo.

Kugira abantu bashoboye ni yo ntwaro itugeza ku ntego twiyemeje. Ibi byerekana ko dushobora guhangana n’icyaza, bigakoranwa ubuhanga n’ubushishozi. Banki ifite uburyo budasanzwe bwo kugena abayobozi no gutegura abo mu gihe kizaza, akaba ari yo mpamvu duhorana abayobozi bazima bazatugeza mu cyerekezo nyacyo.

Ubuyobozi bukuru bwa Banki bugizwe n’abahanga baminuje mu mashami anyuranye nk’icunga-mutungo, ikorana-buhanga, amategeko ndetse n’andi anyuranye. Ni abo bakurikira:

No.

Umuyobozi

Umwanya

1.

Bwana Emmanuel Ejizu

Managing Director

2.

Bwana Eric Cyaga

Independent Director

3.

Madamu Enata Dusenge

Independent Director

4.

Madamu Florida Kabasinga

Non-Executive Director

Ubuyobozi bukuru bufite inshingano zo gushyiraho intego ndetse n’amahame, byombi bikaba bigamije gushyira banki mu cyerekezo kizima.

Ubuyobozi bukuru bwahaye abahagariye inzego (management) za banki kuyobora imirimo ya banki buri munsi.

Ubuyobozi bukuru, bufanyije na management, bugenzura ko umutungo wa banki uhagaze neza, bakanakemura ndetse ibibazo byavukira mu kazi ari na ko banashyiraho ingamba zifasha banki gukomeza gukora neza.

Ubuyobozi bukuru buhura inshuro enye mu mwaka, ariko hakaba n’izindi nama zitumizwa mu gihe bibaye ngombwa. Abayobozi bagezwaho uko banki ihagaze, hagafatirwamo imyanzuro kandi ikandikwa.

Iyi ni komite ishinzwe kurwanya amakimbirane no kwita ku bibazo byavukira mu kazi, ikaba ihura nibura rimwe mu mwaka, uretse ko hashobora gutumizwa izindi nama mu gihe byaba ngombwa. Iyi komite igizwe n’abantu batandatu (6) ari bo: 4 Non-Executive Directors hamwe na 2 Executive Directors.

Iyi ni komite ishinzwe kugenera abakozi ibihembo no kubamenyera agahimbaza-musyi, igaterana nibura rimwe mu mwaka, ikaba igizwe n’abantu batatu.

Iyi ni komite ishinzwe ibirebana n’ikoranabuhanga ndetse n’uko ryakomeza gukora neza kugira ngo rifashe imirimo ya banki ya buri munsi, ikaba igizwe n’abantu barindwi ari bo: 4 Executive Directors, 3 Non-Executive Directors.

Komite isaba gutera inshuro ebyiri mu mwaka.

Ni komite ishinzwe kugenzura ibikorwa bya banki no kumenya ko imirimo yose ikorwa neza nk’uko biteganyijwe. Igizwe n’abantu batatu (non-executive directors), ikaba iterana rimwe mu mwaka.

Ni komite ishinzwe kugenzura ko banki igendera kandi yubahiriza amategeko n’amabwiriza yashyizweho n’inzego z’igihugu zibifite mu nshingano. Ikaba igizwe n’abantu batandatu (6).

Komite isabwa guhura nibura rimwe mu mezi atatu.

Izindi komite zigize banki ni: Management Committees, Management Risk Committee, Management Credit Committee, Criticized Assets Committee, Assets and Liabilities Committee, na Information Technology (IT) Steering Committee.