/ Isura ya GTBank

Guaranty Trust Bank yita ku bayigana. Intego yacu ni ugukora kinyamwuga ari na ko dutanga serivisi y’akataraboneka. Kuri twe, abakiliya baci baza ku manywa wa mbere, kandi tukanakorana umurava kugira ngo biyumve nk’abami n’abamikazi.

Dufite amahame tugenderaho, ayo akaba ari “Amahame 8 ya Oranji”.

Kubera iki Oranji?

  • Oranji n ibara rizana umunezero
  • Oranji ni ibara rifasha umuntu kwirekura
  • Oranji ni Ibara ritanga akanyamuneza
  • Oranji ni ibara bose barangarira
  • Oranji itera ubwonko gukorana imbaraga
  • Oranji iranga umuntu uzi Kubana n’abandi, umwe bose bifuza kwegera
  • Oranji ihura neza neza na wa muntu ufite ubumenyi muri byinshi binyuranye
  • Abarangwa n’ibara rya oranji usanga ari abantu bahora banezerewe, baseka, bazi kuvuga neza, bakirana abandi urugwiro. Ni abantu barezwe neza

Amahame agenga umuco wacu

HAMWE, TWAGEZE KURE

Hano kuri Guaranty Trust Bank (Rwanda) plc, amahame y'umuco wacu nizo ndangagaciro dukurikiza mumibereho yacu. Izi ndangagaciro zituma dukomeza gutumbira ntego yacu yo kuba ikigo cya mbere cy’imari muri Afurika.




1
Kubaha buriwese
Ihame ry'umucyo rya 1
Gufashanya mu budahemuka, mu bwitonzi, no mu kinyabupfura; twubaka imikorere myiza kandi itekanye.
2
Gushyira imyitwarire myiza hejuru ya byose
Ihame ry'umucyo rya 2
Gukora ibyo tuvuga ko dukora, noguhora dufite umurava wogukora igikwiye.
3
Gukora cyane
Ihame ry'umucyo rya 3
Kumenya ko twagera ku rwego rwiza mugihe buriwese akoze neza, kandi dushishikariza abantu bacu kumenya inshigano.
4
Gutekerezanya ubwenge
Ihame ry'umucyo rya 4
Kudacogerera ibiciriritse, kandi ukagira ishyaka n'umurava wokumenya no kuvumbura ibishya.
5
Kuba umuntu udasanzwe
Ihame ry'umucyo rya 5
Gukora, no kuzuza inshingano mu buryo budasanzwe kandi bwiza kurusha uko abandi babitekereza.
6
Kuyoborana
Ihame ry'umucyo rya 6
Gukomeza kubyaza umusaruro impano zacu, ubunararibonye n'ubuhanga bwacu bwo kuyobora abantu bacu no kugabanya igihe runaka umuntu yamara yiga.
7
Ntubyihererane
Ihame ry'umucyo rya 7
Gushishikariza abantu bacu kuvuga icyibari kumutima, no kwakira ibitekerezo byose byubaka, n'ubwo byaba binyuranye n'intego.
8
Guhagarara mu kwizera
Ihame ry'umucyo rya 8
Icyizere ni cyo shingiro ry'intsinzi yacu. Abakiliya bacu batugirira icyizere buri munsi, no muri buri kiganiro tugiranye. Twigirira icyizere kandi turanakigirana.