Guaranty Trust Bank (GTBank) ni banki izwi cyane muri Afrika no mu Bwongereza, ifite amateka akomeye y'ubushishozi, serivisi zinoze, n’udushya mu rwego rw’imari. Yashinzwe mu 1990 muri Nigeria, maze igenda iba imwe muri banki zizewe kandi zifite izina rikomeye ku mugabane wa Afurika.
Muri 2013, GTBank yagabye amashami yayo muri Afurika y’Iburasirazuba ibinyujije mu kugura Fina Bank Group, banki yari imaze imyaka 25 ikorera muri Kenya, ifite amashami mu Rwanda no mu Bugande. Iki gikorwa cyo kugura Fina Bank Group cyari cyigamije kwagura ibikorwa bya GTBank muri Afurika no gukomeza kwaguka ku rwego mpuzamahanga.
GTBank (Rwanda) Plc yatangiye ibikorwa byayo muri 2005, ubwo Fina Bank yaguraga Banque Continentale Africaine du Rwanda (BACAR). Nyuma hakabaho igurwa rya Fina Bank na GTBank mu 2013, GTBank (Rwanda) Plc yashinze imizi ku isoko ryo mu Rwanda, itanga serivisi ku bigo binini by’ubucuruzi, ibigo bito n'ibiciriritse (PME) ndetse n'abantu ku giti cyabo.
96.38% by’imigabane ya GTBank (Rwanda) Plc ifitwe na GTBank (Kenya) Ltd, naho 3.62% bikaba bifitwe na Agaciro Development Fund (AGDF). Iyi Banki ikora mu buryo bwemewe n’amategeko kandi igenzurwa na Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR).
Mu 2021, GTBank yahinduye imikorere yayo, maze itangiza Guaranty Trust Holding Company Plc (GTCO Plc) nyuma yo kubona uburenganzira bwa leta. Iyi mpinduka yari igamije kwagura ibikorwa byayo byo gutanga serivisi z’imari, nk’ubwiteganyirize (Pensions), kwishyura (Payments), no gucunga imitungo (Asset Management), kugira ngo izane ibisubizo bishya bifasha ubucuruzi kuzamuka no guteza imbere ubukungu bw’ahantu hose ikorera.
GTCO Plc igenzura:
GTBank (Rwanda) Plc ifite intego yo kuba banki iyoboye isoko ry’imari mu Rwanda binyuze mu:
✔ Guteza imbere serivisi za banki z’ibigo by’ubucuruzi n’abantu ku giti cyabo
✔ Kwifashisha ikoranabuhanga mu gutanga serivisi nziza kandi zinoze
✔ Kwagura ibikorwa byayo bijyanye na SME n’ubucuruzi busanzwe
✔ Gutanga ibisubizo by’imari byuzuye kandi bijyanye n’ibikenewe ku isoko
✔ Kwita ku bakiriya no gutanga serivisi zihuse kandi zinoze
Nk’umunyamuryango wa GTCO Group, GTBank (Rwanda) Plc iharanira gusigasira indangagaciro zayo zishingiye kuri "Kuba ikigo nyafurika, Gikora ku rwego Mpuzamahanga."