Guaranty Trust Bank yita kuri bose. Ibi tubikora ari na ko twubahiriza amabwiriza yashyizweho n’ibindi bihugu. Kubera imyitwarire yacu mizima, twahawe inkunga n’imiryango mpuzamahanga. GTBank kandi ifite inshingano zo gufasha abakiliya bayo gucunga umutungo wabo neza kugira ngo ubagirire akamaro ndetse binafashe igihugu muri rusange.
Uko dukura ariko ni na ko tugumana ishema rya kinyafrika. Intego zacu ni ukuzamura inyungu y’abafatanyabikorwa mu gihe kirambye. Tuzakora ibishoboka byose dufatanye n’abakiliya, twubahirize amategeko, mu rwego rwo kugabanya imbogamizi.
Guaranty Trust Bank (Rwanda) plc izakomeza gukorera mu mucyo no kurushaho kwiga. Tuzashyiraho intego kandi duharanire kwesa imihigo.
Dore zimwe mu ntego zacu:
Ubuyobozi bwacu bugendera ku mahame yo kwizeza abafatanya-bikorwa ko bashobora kugira icyo batubaza igihe icyo ari cyo cyose.
Bimwe mu biranga umwuka dukoreramo:
Banki yacu izahora ihugura abakozi ari na ko ihararanira ko bahorana ubuzima bwiza, bakanakorera ndetse ahatekanye.
Guaranty Trust Bank (Rwanda) plc ishishikajwe no gutanga serivisi utasanga ahandi. Inshingano zacu ni ukurenga kure ibyo umukiliya yifuza. Ibi tubigeraho bitewe n’uko duhora twihugura buri munsi ku birebana n’uko twakwakira neza abatugana, tukabaha serivise inoze kandi ibanogeye. Kugera muri GTBank ni ukwakiranwa yombi, turahari ku bwawe kandi bizahora uko, binarushaho ndetse kuba neza uko umunsi utashye.
Izindi nshingano twihaye ni uguhugura abakiliya. Dukoresha imiyoboro itandukanye nka email, SMS, ibinyamakuru, radio, TV, imbuga nkoranya-mbaga, mu rwego rwo kubafasha gusobanukirwa ibikorwa byacu ndetse na serivisi dutanga.
Guhanga udushya ni umuco wacu, ibi tukabikora mu rwego rwo kurushaho guha serivisi nziza abakiliya bacu. Abakiliya bacu turabinda uwashaka kubasahura umutungo, dufite sisiteme ikoresha ikoranabuhanga rigezweho kandi ryizewe, tukanagira kandi aho abakiliya bashobora kudusanga bakatugezaho ibibazo n’imbogamizi baba bahura na zo, tugafata umwanya wo kubatega amatwi, kubamara impungenge ndetse no kubakemurira ibibazo.
Buri kwezi haterana inama y’abafatanya-bikorwa, bakicara bakarebera hamwe uko barushaho kunonosora serivisi ngo umukiliya agumwe neza igihe cyose ageze muri GTBank. Iyi nama kandi yiga ku ngingo zinyuranye, nko gukomeza kureba uko banki yanyu yaguma mu ruhande rwo kubaha amategeko y’igihugu.
Banki yacu yihaye inshingano zo gushyira umukiliya ku isonga, kumufata nk’umwami, no kumukorera agahabwa serivisi y’akataraboneka.
Guaranty Trust Bank ifite inshingano zo gukumira ibyaha birimo iterabwoba ndetse no gukoresha umutungo mu byaha (money laundering).
Akaba ari muri urwo rwego tuzahora:
Banki yacu kandi ifite inshingano zo gukangurira abakozi bacu gufata iya mbere mu gutanga amakuru arebana n’ubu bugizi bwa nabi, ibi byose bigakorwa kandi ari ko twubaha ibanga ry’umwirondoro w’uwatanze amakuru mu gihe atifuje ko umenyekana.
Guaranty Trust Bank yashyize imbere guharanira no kubaha uburenganzira bwa kiremwamuntu, ndetse no kurinda hamwe no kwimakaza uburenganzira bw’abakozi n’abafatanya-bikorwa. Banki yacu yitemeje zimwe mu ngingo zikurikira:
Guaranty Trust Bank igendera ku mahame yo guha abantu bose amahirwe angana itagendeye ku gitsina, imyemerere, inkomoko ndetse no kuba umuntu yaramugaye. Turi umuryango ugizwe n’abagore bagera kuri 45%, abagabo bakaba 55%, kandi tukarangwa n’umuco wo kwimakaza uburinganire.
Guaranty Trust Bank yashyizeho urubuga abakozi batangiramo ibitekerezo. Mu gihe hari igitekerezo bashaka gutanga, begera ababishinzwe. Tunafite kandi aho bashobora gutangira ibitekerezo badashatse ko amazina yabo amenyekana.
Banki yacu izahora iteza imbere amahame y’uburenganzira bwa muntu mu mirimo yayo ya buri munsi mu gihe cyose dukomeza kwinjiza abakozi bashya, tukabikora nta vangura na rimwe, tutagendeye ku gitsina cyabo, idini ryabo, umurongo wabo wa politike, tudaheje abafite ubumuga ubwo ari bwo bwose. Tuzakomeza kandi umuco wo gukangurira abakozi bacu mu kwishyira ukizana batanga ibitekerezo.
Nka banki, dufite inshingano zo gukora ibishoboka byose ngo dutange umusanzu mu cyateza igihugu imbere. Buri mwaka turicara tugategura ingengo y’imali tuzashyira muri iki gikorwa.
Aho dukorera, abo duhura na bo buri munsi, duterwa ishema no kugira umusanzu dutanga aho tugira uruhare runini mu guteza imbere ibice bikiri hasi mu gihugu, duharanira iterambere ry’abaturage.
Bimwe mu bikorwa dutangamo umusazu:
Gutanga umusanzu muri rubanda bikubiye mu ngingo ya 7 igize Amahame ya Oranji.
Umusanzu Muri Rubanda
The communities where we work are the reasons why we exist; Our role is to make them stronger.
Uburezi
We believe that quality education increases opportunities to access a better life.
Ibidukikije
From how we conduct our business to the role we play in communities, we are committed to protecting the environment and tackling climate change.
Ubuhanzi
We see in the Arts, the opportunity to inspire and empower members of our communities and to also foster cultural exchanges that break down societal barriers and build global relationships.