Ni ugakanguka ukamenya ko aba batubuzi bakoresha amayeri menshi, ukaba uzabasanga kuri interineti, ku mbuga nkoranya-mbaga, ndetse rimwe na rimwe bakandika babeshya ko bahagarariye IGuaranty Trust Bank (Rwanda) plc (GTBank). Kenshi usanga bata abantu mu mutego aho babashuka kubanza gutanga amafranga ngo bagire icyo babamarira.

Igihe uzabona aba batubuzi bakugezeho, uzibuke ko nta na rimwe GTBank ishobora Kwaka amafranga abasaba akazi. Gusaba akazi ni UBUNTU. Abo batubuzi nibaramuka bakugeze imbere uzabamaganire kure.

Uko watahura abatubuzi

  • Mu gihe bakwijeje akazi ariko ukaba utarigeze ugira aho ukora interview (ibazwa) na rimwe.
  • Mu gihe bagusabye kubanza gutanga amafranga ngo ubone akazi. Ni ihamwe ko GTBank nta na rimwe izigera isaba abifuza akazi kubanza kuriha amafranga.
  • Nta na rimwe GTBank izohereza umuntu utanga akazi mu izina ryayo.
  • Ni ugushishoza ukareba neza email ikwandikiye. Mu gihe idaherwa na @gtbank.com, iyo email ntuzayihe agaciro. Nta na rimwe GTBank ishobora gukoresha emails zisanzwe muri rubanda nka @yahoo.com, @gmail.com cyangwa izindi.

Icyo usabwa gukora

Igihe cyose waramuka uhuye n’abatubuzi twavuze haruguru, turagukangurira kudaha agaciro ibyo bakubeshya. Ahubwo icyo wakora ni ukwandikira GTBank kuri enquiriesrw@gtbank.com ukatugezaho ibyo abo bashukanyi bakwandikiye.

Learn more